//
you're reading...

Keep it clean

Gakenke : Umujyi wa Gakenke uragenda usa neza kubera ubusitani

Gakenke  Umujyi

Iyo ugeze mu Mujyi wa Gakenke ubona isura yarahindutse hamwe na hamwe kubera ivugurura ry’amazu yasizwe amarangi ndetse n’ubusitani bunogeye ijisho buri mu mujyi rwagati wa Gakenke.

Ubwo busitani bugaragaza Umujyi wa Gakenke neza buzengurutswe n’amabaye asize irangi ry’umweru n’umukara, imbere hateyemo indabyo, ibyatsi bizwi nka pasiparame ndetse n’ibiti bitandukanye bibukikije.

Ndahimana Jean Pierre ni umwe mu baturage twaganiye yatubwiye ko kuba mu mujyi mwiza ntako bisa ariko hagombye no kwitabyaho ahantu hihishe kugira ngo na ho hase neza.

Mu nama iheruka kuba yahuje Abatwara abagenzi n’ubuyobozi bw’akarere, Umuyobozi w’Akarere Wungirje ushinzwe Imibereho Myiza, Ntakirutimana Zephyrin yanenze isuku igaragara inyuma y’amazu y’ubucuruzi yo mu Mujyi wa Gakenke n’ubwo imbere hasa neza ariko hakaba nta biti by’imitako biharangwa. Ni mu urwego bashishikarizwa kubitera kugira ngo umujyi urusheho gusa neza.

Umujyi wa Gakenke ugereranyije urimo kwiyubaka kandi icyizere cyo gutera imbere kirahari ushingiye ku bikorwa byo kuwutunganya. Mu minsi iri mbere ushobora kuzaba ku rwego rw’imijyi y’uturere iciriritse.


Discussion

No comments yet.

Post a Comment

June 2013
M T W T F S S
« Apr    
 12
3456789
10111213141516
17181920212223
24252627282930