//
you're reading...

Initiatives

Kamonyi: Abaturage baributswa isuku n isukura

Kamonyi Abaturage baributswa

Abaturage barebera hamwe ibibazo byisuku bazitaho muri 2012

Ishyirahamwe yra ba kanyamigezi bo mu Rwanda (COFORWA) ribinyujije mu mushinga waryo witwa PHAST (Participatory Hygienien And Sanitation Transformation) uterwa inkunga na medicusmundi, wigisha kandi ugafasha abaturage bo mu karere ka kamonyi kwitabira isuku nisukura.

Birasanzwe ko isuku ari isoko y’ubuzima, Ibi nyamara ntibibuza ko henshi mu Rwanda cyane cyane mu byaro usanga hari abaturage batita kw’isuku bikaba aribyo byatumye COFORWA (Compagnons Fontaniers du Rwanda) ifata gahunda yo kwigisha abaturage bo mu karere ka kamonyi guharanira isuku.

Bimwe mu bikorwa uyu mushinga witaho cyane ni ukugira ubwiherero (umusarane), kugira agatanda k’amasahane, kunywa amazi asukuye, kugira umugozi wo kwanikaho imyenda n’ibindi, ibi bigakorwa muri buri rugo.

Nkuko twabitangarijwe numukozi wa coforwa ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu mushinga mu karere ka kamonyi, madamu Mukeshimana Jeanette, yadutangarije ko muri aka karere hari ibibazo by’isuku nke bikigaragara, aho yavuze ko nko mu murenge wa karama, umwe mu mirenge y’icyitegererezo uyu mushinga wahereyeho, mu ngo 3916 zigize uyu murenge, 1112 zihwanye na 28.4% arizo zifite ubwiherero (umusarane) bwujuje ibyangombwa by’isuku, naho 5.5% bakaba nta musarane bagira namba.

Uyu mushinga wifashisha bamwe mu baturage mu guhindura imyumvire ya bagenzi babo. Aba baturage barahura bakareba ibibazo by’isuku bihari bakiha intego yibyo bazakemura mu mwaka wose. Ubu bamwe bakaba barateye imbere nkuko amafishi nsuzuma bikorwa bifashisha abigaragaza, ariko bakaba basabwa gukomeza umuvuduko.

 

NTASHYA Telesphore, umukozi w’aka karere ushinzwe isuku nisukura, avuga ko mu gihe bamaranye nuyu mushinga babona hari iterambere, cyane cyane muri gahunda yo kugira imbuga itoshye, kubaka imisarani no kugira isuku mu bikoni. Ariko kandi anavuga ko hari abaturage bakora gahunda z’isuku bikiza abayobozi nabakangurambaga, ariko ntibabyiteho. Aha akaba avuga cyane cyane kuri kandagirukarabe abenshi baheruka basukamo amazi akazaboreramo.


 

 

 

 

 

 

 

 

Discussion

No comments yet.

Post a Comment

June 2013
M T W T F S S
« Apr    
 12
3456789
10111213141516
17181920212223
24252627282930