//
you're reading...

Testimonies

Mu ruganda rutunganya impu rw i Sovu, ikibazo cy impumuro mbi twaragikemuye – Nzabakurana

Mu ruganda rutunganya

Mu minsi ishize, uruganda rutunganya impu rw’i Sovu, New Rucep, rwigeze guhagarikwa gukora bitewe n’uko imyanda iruturukamo yanukaga cyane abahaturiye bakabyinubira.

Imodoka zari zisigaye zinyura mu muhanda wa kaburimbo uca hafi aho zifunze ibirahure kugira ngo abarimo imbere batumva umunuko wahatamaga. Ubungubu, ntibikiri ngombwa ko abagenzi baca hafi aho bafunze amazuru. Uruganda rwabyitwayemo gute? Bwana Nzabakurana Modeste ushinzwe kugenzura imikorere y’abakozi muri uru ruganda arabisobanura muri aya magambo:

“Ubundi ibyanukaga si impu nk’uko abantu babikekaga, ahubwo hanukaga uruvange rw’imiti ikoreshwa mu kuzitunganya hamwe n’ubwoya ndetse n’indi myanda ikurwa ku mpu igihe cyo kuzitunganya”. Nzabakurana yakomeje avuga ko kugira ngo icyo kibazo gikemuke, bashyizeho uburyo iyo myanda imanukira mu byobo bitandukanye: ituruka ku mpu ikajya ukwayo n’imiti ikoreshwa mu kuzitunganya ikajya ukwayo. Ibyo byobo kandi bishyirwamo imiti ku buryo impumuro mbi ivamo, n’iyumvikana ikaba idakabije kuko yumvwa n’uwegereye bya byobo gusa. Ibyo byobo kandi bikoze ku buryo imyanda igenda ivamo maze amazi akajya ukwayo akaba ashobora kongera kwifashishwa mu ruganda ndetse no mu yindi mirimo nko kuhira imyaka n’ibindi.

Ku bijyanye n’icyo Akarere ka Huye kavuga ku guhagarikwa ndetse no kongera gukora k’uru ruganda,  ushinzwe amakoperative, ari na we umenya ibireba inganda mu Karere, yavuze ko rwari rwahagaritswe n’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije, REMA, kubera umunuko rwateraga mu karere rwubatsemo.

Iki kigo ni nacyo cyabahaye uburenganzira bwo kongera gukora mu gihe cy’amezi atatu, cyazasanga ikibazo cy’umunuko kigihari uruganda rugafungwa burundu.

Kuva uru ruganda rwongeye gukora hashize amezi abiri. Hasigaye ukwezi kumwe kugira ngo abagenzuzi bo muri REMA bagaruke kureba imikemukire y’ikibazo cyari cyatumye bahagarikwa gukora mu gihe cy’amezi atandatu.

Imyanda iva mu ruganda izakurwamo ifumbire

Imyanda iva muri uru ruganda igizwe ahanini n’amazi ndetse n’ubwoya. Ibyobo itunganyirizwamo byubatse ku buryo bwatwaye amafaranga atari makeya. Twifuje kumenya niba ntacyo iyi myanda izabyazwa maze Bwana Nzabakurana asubiza agira ati “Imiti twifashisha mu gutunganya impu iri muyifashishwa hakorwa ifumbire mvaruganda. Turateganya gukora ifumbire mu myanda tuba twakusanyirije muri ibi byobo”. Yakomeje avuga ko bizeye ko iyo fumbire izaba ari nziza kuko amazi ava mu myanda yo mu ruganda, bayakoresha buhira indabo, andi bakayamena mu ishyamba no ku nsina biri hafi aho maze bikamererwa neza.


 

 

 

 

Discussion

No comments yet.

Post a Comment

June 2013
M T W T F S S
« Apr    
 12
3456789
10111213141516
17181920212223
24252627282930