//
you're reading...

Keep it clean

Ngororero-ikibazo cy’isuku nke cyahagurukiwe

Nyuma y’aho Ruboneza Gedeon Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, atangarije ko ikibazo cy’isuku nke kigiye kurushaho kwitabwaho no gushakirwa ibisubizo muri uwo Mujyi, isangano ry’abafatanyabikorwa b’Umurenge wa Ngororero naryo ryiyemeje guhagurukira icyo kibazo cy’isuku nke kikigaragara, kugira ngo Umujyi wa Ngororero ube icyitegererezo nk’uko biri mu mihigo y’Umurenge.

Iyo gahunda ishimwa n’abaturage bo mu Mujyi wa Ngororero, bakaba banadutangarije  ko isuku nke ikwiye gucika burundu mu mujyi wa Ngororero.

Bavuga ko kuba uruhare rw’abafatanyabikorwa rutangiye kugaragara, bizera neza ko gukemura ikibazo cy’umwanda muri Ngororero ari uruhare rwa buri wese, ngo mu minsi iri imbere isuku nke izaba amateka muri uyu mujyi.

Abari mu isangano ry’abafatanyabikorwa b’umujyi wa Ngororero nabo basanga ikibazo cy’isuku kidakemutse bitoroshye kugira ngo uyu Mujyi ujyane n’icyerekezo igihugu gifite.

Abagize iri sangano ry’abafatanyabikorwa bavuga ko isuku nke ishingiye ku kubura kw’amazi ahagije akoreshwa n’abatuye uyu Mujyi, ibi bigatuma biyambaza amasoko adatunganyije, kandi amazi bavomye bakayakoresha mu mirimo y’ubutetsi, haba mu ngo no mu mazu acuruza ibiryo. Ibi bikaba bihangayikishije abatuye Umujyi wa Ngororero.

Nubwo ariko amazi adahagije ndetse n’aboneka akaba afite isuku nke nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wa Ngororero Harerimana Adrien abitangaza, ngo ibi ntibyaba urwitwazo rwo kugira umwanda, kuko hari uburyo bwakwifashishwa hasukurwa amazi, nko gukoresha umuti wa siro, no kuyateka mu gihe imiyoboro izana amazi muri uyu Mujyi igitunganywa.

Umwe mu baturage witwa Ndindabahizi Edouard avuga ko imwe mu myitwarire igayitse ku isuku nke ikwiye gucika, nk’aho usanga abaturage bagera ahiherereye bagakuramo inkweto, bakazambara mu muhanda gusa. Akomeza anenga bamwe mu bakora akazi ko gutunganya amafunguro no kuyagabura aho usanga babikora bambaye nabi.

Iki kibazo kitaweho kandi n’abavuka muri uyu Murenge bafite imirimo bakorera hanze yawo, abacuruzi bacururiza muri Ngororero, abayobozi b’ibigo by’amashuri, n’abashinzwe ubuzima.

 

Ernest Kalinganire

Discussion

One Response to “Ngororero-ikibazo cy’isuku nke cyahagurukiwe”

  1. Ni ngombwa kandi ni ibyo gushyiramo imbaraga, abumvaga ko batahaza kubera impamvu bitwaza zirimo n’iyi y’umwanda bazasange ntaho igitandukaniye naKigali benshi bashidukira.Courage Mr le Maire, abaturage bawe tukuri inyuma!

    Posted by Norbert | January 26, 2012, 12:47 pm

Post a Comment

June 2013
M T W T F S S
« Apr    
 12
3456789
10111213141516
17181920212223
24252627282930