//
you're reading...

Keep it clean

Nyamabuye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku gutemwa kw’insina

Iyo uri ahirengeye ureba mu mujyi wa Muhanga ubona mu mirima ikikije amazu ndetse n’imbere mu bipangu harimo insina cyane cyane mu ma quartiers asa n’ayitaruye umuhanda wa kaburimbo, uretse ko hamwe na hamwe ku muhanda naho uhabona insina.

Muri iki gihe umujyi wa muhanga ukaba ugiye kuvugururwa hagendewe ku gishushanyo mbonera cyemejwe n’inama njyanama. Bimwe mu byemezo byihuse byafashwe mu rwego rwo gusukura umujyi hakaba harimo gutema insina zose zigaragara mu murenge wa nyamabuye kuko wose uko wakabaye ubarirwa mu mujyi wa muhanga.

Kuva mu mwaka ushize, amakuru yatugeragaho ni uko abaturage basabwe gukuraho izo nsina ariko bakinangira, kuko bamwe bavuga ko ziri hagati mu ngo zabo kandi zikaba zibaha umusaruro, abafite imirima ijya kuba minini nabo bakavuga ko ari yo business yabo. Mu kwezi gushize (ukuboza 2011), abayobozi bongeye kwibutsa abaturage gutema insina zabo ariko biba nka mbere.

Ku ruhande rw’abaturage, basanga hakwiye gukurwaho insina zidatanga umusaruro cyangwa izibangamiye umutekano, ariko iziri mu ngo n’ahantu hitaruye bakazireka.

Ibi rero si ko ubuyobozi bubishaka. Mu rwego rwo gutanga amabwiriza ya nyuma, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa nyamabuye bwana MUGUMGA J Baptiste akaba yarakwirakwije amabaruwa mu baturage barebwa n’iki kibazo, ababwira ko batagomba kurenza ku itariki ya 15 uku kwezi batarakuraho insina ziri mu mirima yabo.

 

Nyuma y’uko bahawe aya mabaruwa, abafite insina bavuga ko ntazo bazatema kugeza igihe leta izaza ikazitemera, mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko abazarindira ko hoherezwa abantu kuzikuraho, nyirazo azabishyura akazi bahakoze.

MUNYANSANGA Barnabé, umuturage utuye mu kagari ka gahogo, mu mudugudu wa nyarucyamo ya kabiri, yadutangarije ko kwitemera insina zamuhaga amafaranga ari nko kwisenyera, akaba ategereje ko ubuyobozi buzazitemera.

Icyakora hamwe na hamwe muri uyu mujyi batangiye kugabanya izo nsina, ariko bisa no kuzisukura kuko bagiye basiga imwe imwe, ibi nabyo bikaba bitemewe.

Abatangiye kuzitema ntibazimaraho

Umuyobozi  w’umurenge wa nyamabuye we akaba avuga ko gukuraho izi nsina bitagombye kugaragaramo guhangana cyangwa ngo byitwe kubangamira abaturage kuko bagiye babibwirwa mu nama zitandukanye nabo bahibereye, bikaba biri muri gahunda yo gutunganya umujyi.


Discussion

No comments yet.

Post a Comment

June 2013
M T W T F S S
« Apr    
 12
3456789
10111213141516
17181920212223
24252627282930