Abacuruzi bo mu mugi wa Muhanga bakorera ahategereye umuhanda mukuru wa kaburimbo, binubira ko badakorerwa isuku mu gihe baba batanze umusanzu w’isuku.
Muri uyu mujyi, isoko ryo gukora isuku ryatsindiwe na koperative Tubusezerere, igizwe n’abagore bahoze mu buraya.
Abacururiza hirya no hino mu nkengero z’umugi wa Muhamnga mu maquatier ategereye umuhanda mukuru wa kaburimbo bakomeje kwibaza icyo amafaranga batanga kugirango bakorerwe isuku aho ajya kuko ngo bo batarakorerwa isuku na rimwe.
Umwamariya ati: “buri kwezi dutanga amafaranga ibihumbi titatu by’isuku ariko bakarenga ntibagire iyo badukorera, ngaho mwibaze ayo mafaranga yose aho ajya kandi ntacyo badukorera”.
Aba bacuruzi bavuga ko nubwo batanga ayo mafaranga kugirango bakorerwe isuku, barengaho bagatanga andi yo guha abandi bakozi babakorera isuku kuko koperative Tubusezerere itajya igera aho bakorera.
Umuyozi mu karere ka Muhanga ushinzwe ubuzima, Sostene Umutoniwase yemeza ko iyi koperative hari aho itajya igera kuko kontaro basinye ariko imeze. Aha avuga aho biba ari ahanini nko mu bice by’umujyi bitari ku muhanda mugari Kigali-Huye.
Aha umuyobozi ushinwe imibereho myiza mu murenge wa Nyamabuye akaba ari nawe ushinzwe isuku mu karere ka Muhanga, Hakuzimana Eliezel avuga ko bagiye gushyiraho koperative yindi izajya yunganira iyi koperative ya tubusezerere.
Avuga ko kuba bariya bacuruzi batanga amafaranga ariko ntibakorerwe isuku ngo biba ari ngombwa kuri buri mucuruzi wese, ati: “ni ngombwa ku bacuruzi bose baba bakorerwa isuku cyangwa batayikorerwa kuko tuba tugirango umujyi wacu use neza”.
Indi sososiyeti yitwa WESB Ltd igiye kuza ngo yo izajya yinjira muri buri rugo ikora isuku kuko iyi yari isanzwe yakoraga imbere y’amazu mu nkengero z’imihanda, mu mihanda no mu busitani bw’umujyi gusa.
Mu mugi wa Muhanga amakusanyirizo y’imyanda ni atatu. Iriri ku isoko rya Muhanga, kuri Gare ndetse n’ahitwa Nyabisindu.
Aha hose niho imyanda yose ihurizwa mbere yo kujyanwa i Mushubati ahari ikimoteri gikuru.

Discussion
No comments yet.