//
you're reading...

featured

Rwanda : Nyagatare: Abaturage barasabwa gushyira amapave imbere y’amazu yabo

Mu rwego rwo kunoza isuku y’Umujyi wa Nyagatare, ubyobozi bw’Akagari ka Nyagatare bwasabye abaturage baturiye imihanda yaba iya kaburimbo cyangwa iy’amabuye gushyira amabuye cyangwa amatafari mu mbuga zabo bagahuza n’umuhanda bitarenze ku itariki 15 Kamena 2012.

Nyagatare  Abaturage barasabwa gushyira amapave imbere y’amazu yabo

Umunyabanga nshingwabikorwa wa Nyagatare, Nsengiyumva Felixis, avuga ko yasabye abaturage batuye muri aka kagari kanasanzwe ariko kagize Umujyi wa Nyagatare gushyira amapave imbere y’amazu yabo kuko ngo binasnzwe biri muri gahunda y’isuku (cleaning) mu mijyi ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati “Aya si amabwiriza y’umudugudu cyangwa y’akagari. Ni ibisanzwe bisabwa na gahunda ya cleaning ku rwego rw’igihu mu mijyi yose.”

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa akomeza avuga ko impamvu ituma basaba abaturage kubikora ngo ari iko iyo imvura iguye bikurura umwanda kuko usanga mu mazu hose habaye icyondo. Ibi abiheraho avuga ko abaturage na bo babyumva kandi ngo akaba atanashidikanya ko bazabikora dore ko ngo abenshi bari banabyitangiriye ntawe ubibasabye. Yagize ati “Abaturage barumva ko isuku ari ngombwa kandi mfite icyizere ko bazabikora.”

Mu gihe abaturage twaganiriye bavuga ko igitekerezo ubuyobozi bwagize cyo kubasaba gushyira amapave imbere y’amazu yabo ari cyiza, ku rundi ruhande bavuga ko byaba ari ugukabya kumva ko babikora. Umwe muri bo yagize ati “Isuko ni nziza ntawe uyanze pe! Ariko kumanika itangazo ukumva ko umuntu yashyira amapave mu mbuga mu gihe kitanageze ku minsi itanu byaba ari ugukabya.”

Kuri iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagatare akaba yavuze ko gushyiraho igihe gito bidateye impungenge cyane kuko n’uwashyiraho ikinini bidatuma hataba abatubahiriza itariki ntarengwa. Ngo bakaba bizeye ko abaturage beza bazabikora vuba mu bushobozi bwabo cyakora ngo bakaba bazafata ingamba zijyanye n’ibihano mu gihe byazagaragara ko hariho abatsimbaraye nkana.

Itangazo risaba abaturage gushyira amapave imbere y’amazu yabo kugeza ku muhanda ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 12 Kamena 2012 bakaba bahawe iminsi ine yo kuba babikoze kuko ngo batagomba kurenza kuri uyu wa 15 Kamena 2012.


Discussion

No comments yet.

Post a Comment

June 2013
M T W T F S S
« Apr    
 12
3456789
10111213141516
17181920212223
24252627282930