//
you're reading...

Keep it clean

Rwanda|Bugesera: Bafite gahunda yo gutegura amarushanwa yo gutora nyampinga

Ruyenzi Abakora isuku

Abayobozi b’urubyiruko mu karere ka Bugesera baravuga ko bafite gahunda yo gutegura amarushanwa yo gutoranya nyampinga w’Akarere ariko bakazitirwa n’amikoro make.

Muhirwa Jean Bosco ukuriye ikigo cy’Urubyiruko cya Nyamata avuga ko bajya gutegura amarushanwa ya nyampinga w’Akarere ka Bugesera umwaka ushize bari bizeye inkunga  izava muri  UNICEF nyuma itabonetse icyo gikorwa cyarasubitswe bagishyira muri uyu mwaka mu kwezi kwa Kamena.

Muhirwa kandi akomeza avuga ko batse inkunga Akarere ariko kababwira ko nta mafaranga gafite kuko bitari muri gahunda kandi hari ibikorwa ibikorwa byihutirwa (prioritaire) kagomba gukora.

Muhirwa Jean Bosco wagize igitekerezo cyo gutora nyampinga w’Akarere ka Bugesera yavuze ko amajonjora y’abakobwa bazaba ba nyampinga azatangirira mu mu bigo by’amashuri. Muhirwa yavuze ko mu Karere ka Bugesera harimo ibigo 17 by’amashuri yisumbuye bagombaga gukorana na byo, muri byo umunani bibarizwa mu Murenge wa Nyamata.

 

 

Discussion

No comments yet.

Post a Comment

June 2013
M T W T F S S
« Apr    
 12
3456789
10111213141516
17181920212223
24252627282930