Minisitiri Kanimba asura Kitabi Tea Company Ubwo yasuraga uruganda rutunganya icyayi rwa Kitabi Tea Company, tariki ya 04/02/2012 minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Francois Kanimba, yashimishijwe n’isuku igaragara muri uru ruganda, akaba asaba n’izindi nganda kurushaho kurangwa n’isuku. Aho icyayi gitunganyirizwa [...]
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyotwagira Francois arasaba abaturage bose b’aka karere gukurikiza amabwiriza y’ isuku yashyizweho yo gutera ibyatsi mu mbuga z’ ingo zabo. Ibi umuyobozi yabivuze tariki 19/11/2012 mu murenge wa Kibungo ubwo bari mu cyumweru cy‘imiyoborere myiza mu karere ka Ngoma. Mu ijambo rye yakomoje kuburyo imiyoborere myiza ari ishakira abaturage ibyiza no [...]
Abaturiye ikimoteri kimenwamo imyanda mu karere ka Rubavu kibarizwa mu murenge wa Rubavu, akagari ka Rukoko umudugudu wa Rutagara baratangaza ko kibabangamiye kubera ko kitazitiye. Nk’uko Nikwibizi Gideon, umwe mu baturage abitangaza ngo uretse umwuka uteri mwiza uturuka mu myanda iba yahajugunywe cyane cyane iyo imvura yaguye, ngo abana babo bajyayo gushaka ibyo bita “iboro” [...]
Akarere ka Rwamagana kafashe icyemezo ko kuwa 29 Ukuboza uyu mwaka kagomba kuzaba karangwa n’isuku kuburyo buri cyerecyezo umuntu yakwerekezamo amaso cyose kizaba gisa neza. Ubuyobozi bw’aka Karere n’abavuga rikijyana bagatuyemo biyemeje guhwitura abaturage bose gukora isuku aho batuye n’aho bakorera kugira ngo kuwa kane tariki ya 29 uku kwezi Akarere ka Rwamagana kose, umujyi [...]
Recent Comments