Abakobwa bo mu karere ka Burera barasabwa kugira isuku mu byo bakora byose ndetse naho bari hose ngo kuko usanga hari bamwe bayigirira umubiri wabo gusa nyamara mu ngo aho bataha hari umwanda ukabije. Akarere ka Burera kashyizeho gahunda yo gukangurira abaturage bose kugira isuku mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo, birinda zimwe mu ndwara [...]
Abacuruza ubushera n’ibiganye mu masantere atandukanye yo mu karere ka Burera barasabwa kugirira isuku aho bakorera bashyira ho ibikoresho byabugenewe byo gushyira mo imyanda (Poubelle). Santere zimwe mu mirenge yo muri Burera nka Gahunga, Cyanika, Rugarama, Kinoni, Kagogo ndetse na Kinyababa usanga ahacururizwa ibigage hagaragara umwanda utewe n’amashashi avamo inzoga ituruka muri Uganda yitwa Suzi. [...]
Nyinshi muri kandagirukabe usanga zarasenyutse cyangwa zitarimo amazi. Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe arasaba bamwe mu baturage batagikoresha kandagirukarabe kumenya ko atari umurimbo, anabakangurira kuzikoresha umurimo zagenewe wo kunoza isuku bakaraba intoki. Ibi umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe , Mugisha Philbert, yabitangaje nyuma y’aho benshi mu bafite kandagirukarabe batakizikoresha umurimo zagenewe wo gukaraba intoki. Iyo ugeze mu [...]
Mu rwego rwo kunoza isuku y’Umujyi wa Nyagatare, ubyobozi bw’Akagari ka Nyagatare bwasabye abaturage baturiye imihanda yaba iya kaburimbo cyangwa iy’amabuye gushyira amabuye cyangwa amatafari mu mbuga zabo bagahuza n’umuhanda bitarenze ku itariki 15 Kamena 2012. Umunyabanga nshingwabikorwa wa Nyagatare, Nsengiyumva Felixis, avuga ko yasabye abaturage batuye muri aka kagari kanasanzwe ariko kagize Umujyi wa [...]
Iyo bavuze isuku, abantu benshi bahita bumva gukaraba ugasa neza kandi ukambara imyenda imeshe, ndetse no gukuraho imyanda igaragara ahantu hagendwa. Ibi nyamara ngo ntibihagije iyo isuku idakozwe uko bikwiye aribyo bita Isuku n’isukura. MUKESHIMANA Jeannette, umukozi ushinzwe ibikorwa by’isuku n’isukura mu mushinga PHAST uterwa inkunga na MedicusMundi, asobanura ko isuku ari igikorwa ubwacyo, naho [...]
Ahakorerwa ibinyobwa bitandukanye hasuzumwe isuku yaho Mu rwego rwo guteza imbere isuku hirya no hino mu baturage aho bagiye batuye mu midugudu, mu karere ka Nyabihu hagiye hashyirwaho clubs z’isuku zigizwe n’abaturage bazajya basuzuma isuku ku rwego rw’umudugudu aho batuye. Abo baturage bakaba bunganirwa n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abandi bayobozi batandukanye. Abashinzwe isuku bagendagenda mu ngo [...]
Recent Comments