// archives

Rwanda

This tag is associated with 37 posts
Bumwe mu busitani bumaze guhangwa

Gicumbi : Biyemeje gusukura umujyi wa Byumba batera ibiti n’indabyo

Mu rwego rwo gukomeza gutunganya umujyi wa gicumbi hanagenda hubakwa amazu agezweho mu bice bimwe na bimwe by’uyu mujyi, akarere ka Gicumbi gashishikajwe no gutera ibiti by’ imitako ndetse n’indabyo. Kayumba Emmanuel,ushinzwe ibijyanye n’ubuzima mukarere ka gicumbi avuga ko muri iyi gahunda yitwa greening mu rurimi rw’icyongereza hamaze guterwa ibiti bigera kuri 700 bya Araucalia [...]

Gakenke: Abagize Club z’isuku barasabwa gukemura ibibazo by’isuku nke aho batuye

Abagize karabu z’isuku mu midugudu  barakangurirwa kugira uruhare mu gukemura ibibazo bijyanye n’isuku nke bigaragara mu midugudu batuyemo. Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y’umunsi umwe y’abagize karabu z’isuku zo mu midugudu igize Umurenge wa Gakenke kuri uyu wa mbere tariki 01/04/2013. Abagize karabu z’isuku bibukujwe ko bafite  inshingano zo kwigisha abaturage isuku kugira ngo bagire ubuzima [...]

Rwanda | Amajyaruguru: Abataritabiriye gahunda yo kurimbisha aho batuye bazabibazwa

Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko hagiye kujyaho ikipe igenzura niba hagunda yo kurimbisha aho abantu batuye “Greening and Beautification” yarashyizwe mu bikorwa uko byifuzwa kuburyo aho bizagaragara ko itakurikijwe bazabibazwa. Bosenibamwe atangaza ibi mu gihe hashize igihe kigera ku mwa iyo gahunda igiye ho ariko usanga hamwe na hamwe itagikurikizwa. Iyo gahunda isaba abantu batandukanye [...]

Rwanda | RUSIZI: IBISHINGWE BIGIYE GUTUNGANWA

Imyanda ikomoka mu mago agize umujyi wa Rusizi n’inkengero zawo igiye gushyirirwaho ikimoteri izajya ikusanyirizwamo hakurikijwe ibora n’itabora, bityo hakabungwabungwa ibidukikije n’umuco w’isuku ukamamara, dore ko aho bijyanwa mu kagari ka Ruganda usanga bihashyizwe mu kajagari ari nayo mpamvu abaturage aho bishoboka basabwa kugira ingarani bayishyiramo ikazamo ifumbire. Intumwa za minisiteri y’ibikorwa remezo hamwe n’abakozi [...]

Rwanda : Imisarani ya Ecosan

Kigali : Imisarani ya Ecosan ikwiye kugirirwa isuku.

Imisarani ya Ecosan ikunze kugaragara ku mihanda ,ngo yaba iteza ikibazo cy’umwanda hamwe na hamwe,kuko nta bantu bayikorera isuku. Ibi ni ibivugwa cyane cyane na bamwe mu baturiye iyi misarane,aho iherereye mu karere ka Rulindo. Bamwe mu baturage baturiye iyi misarane bavuga ko idakorerwa isuku nk’uko bikwiye ,kandi ngo abayishyizeho bazi neza ko izajya ikoresha [...]

Ahahoze gereza ya Kibuye ubu hari ubusitani butagira uko busa

Rwanda | KARONGI: Ahahoze gereza ya Kibuye ubu hari ubusitani butagira uko busa

Ku bazi Kibuye ya kera, baribuka ukuntu mu mujyi hari isuku igerwa ku mashyi kubera umwanda wasohokaga muri gereza uherekejwe n’umwuka mubi wakiraga abagenzi bakimara kwinjira mu mugi wa Kibuye. Aho hantu hari hubatse gereza ya Kibuye ubu umuntu asigaye ahanyura akibaza niba ari ho yari azi nyuma y’isenywa ry’inyubako ya gereza n’agasoko k’amafuti byari [...]

Abaturage bakwiye

Rwanda | Ngororero: Abaturage bakwiye kugira isuku y’amavomero yabo

Nubwo abaturage benshi bataragerwa ho n’amazi meza kuko imibare igaragaza ko mungo ibihumbi 74 zituye ako karere izivoma amazi meza kandi hafi y’ingo zitagera kuri 50%, bigaragara ko hirya no hino aho abaturage bifashisha ngo babone amazi hadafashwe neza. Ahenshi usanga hari amazi aturuka mu misozi igize ako karere maze abaturage bakayavoma agisohoka mwisoko yayo [...]

Rwanda | Nyamagabe Hagiye kubakwa ahazajya

Rwanda | Nyamagabe: Hagiye kubakwa ahazajya hatunganyirizwa imyanda.

Mu rwego rwo gukaza isuku mu mugi wa Nyamagabe, hagiye gutunganywa ahantu hazajya hashyirwa imyanda (imikoteri) mu murenge wa Gasaka mu kagari ka Nyabivumu muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2012-2013, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abaturage bakorera muri uyu mugi. Ubusanzwe imyanda yajyaga ishyirwa hafi y’aho [...]

Rwanda | Ibidukikije Abagifite ingeso yo

Rwanda | Ibidukikije: Abagifite ingeso yo kujugunya ibishingwe ku gasozi bangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu

Nubwo inama n’amabwiriza agenga isuku ikorerwa mungo murwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu n’ibidukikije muri rusange yatanzwe kenshi, bamwe mu baturage cyane cyane abatuye mu mijyi baracyafite ingeso yo kumena ku gasozi imyanda ituruka mungo bitwaje kutagira ibimoteri byo kuyishyiramo ariko abaturage begereye ahagaragara ibikorwa nkibyo bakaba bavuga ko bibabangamira. Iyo ugenda mu mijyi rwagati mu [...]

Abagana amaserivisi atandukanye

Rwanda : Abagana amaserivisi atandukanye ntibishimiye gukingwa kw’ubwiherero

Bamwe mu bantu bagana ibigo ndetse n’ahandi hantu hatangirwa ama serivisi atandukanye harimo n’ahacururizwa ibintu bitandukanye barinubira ukuntu hari aho basanga ubwiherero cyangwa imisarani ikinze kandi yagombye gukoreshwa n’abantu bose babagana. Uretse mu bacuruzi batandukanye ngo ari naho usanga iyo ngeso yo gufunga ubwiherero cyane, ngo hari naho usanga ari mu nyubako zikorerwamo n’ubuyobozi ariko [...]

May 2013
M T W T F S S
« Apr    
 12345
6789101112
13141516171819
20212223242526
2728293031